Kuva
taliki ya 22 kugeza 24 Werurwe 2011, kuri Betaniya hateraniye
abayobozi b'amatorero n'imiryango igize Inama y'Abaprotestanti
mu Rwanda(CPR) batekereza ku uburyo bashyira mu bikorwa
ibiranga imyemerere y'abaprotesitanti.
Abo
bayobozi bahuriye hamwe kugirango baganire ku bibazo binyuranye
byo kwubaka igihugu n'Itorero muri rusange. Muri iki gihe,
Itorero ryo mu Rwanda rigenda rikura,bigatuma havukamo
ibitekerezo bishya bisaba gusesengurwa neza no guhabwa
umurongo ngenderwaho. Ariko kandi, ugasanga rifite n'ibihanda
rirwana na byo nko kubaka ubumwe n'ubwiyunge, kurwanya
ubukene, indwara,ubujiji, kwihaza ku mutungo. Ibi bibazo
byose ndetse n'indi byinshi bituma abayobozi b'amatorero
agize CPR akora umwiherero kugira ngo babone umwanya wo
kubisesengura no kubifatira ingamba zatuma bishyirwa mubikorwa
mu buryo bunoze. Bityo mugusoza uwo mwiherero bandika
ubutumwa bugenewe abanyamakuru n'abanyarwanda mu gihe
cya Pasika n'icyunamo
UBUTUMWA BW' ABAYOBOZI B'AMATORERO AGIZE INAMA Y'ABAPROTESITANTI
MU RWANDA BAGEJEJE KU BAKRISITO N'ABANYARWANDA BOSE MU
BIHE BYA PASIKA N'ICYUNAMO 2011
Bakrisito
bavandimwe Banyarwanda,
Abayobozi b'Amatorero n'imiryango 23 agize Inama y'Abaprotesitanti
mu Rwanda bateraniye ku Kibuye, Bethanie kuva taliki ya
22 kugeza 24 Werurwe 2011 batekereza ku mwimererere n'uburyo
bashyira mu bikorwa ibiranga imyizerere y'abaprotesitanti.
Bashimye kugeza ubu butumwa bukurikira ku Bakrisito babo
n'abanyarwanda bose.
1.Kurushaho
Kuzirikana agakiza k'Imana tubonera muri Krisito Yesu
kandi tugomba
kugeza ku banyarwandaIcy'Ijambo ry'Imana ridusaba ni Urukundo
rw'Imana, urukundo rwa mugenzi wacu ndetse tubungabunga
ibidukikije. Turabasaba kurushaho kuzirikana indangagaciro
z'umwimerere w'abakristo arizo: Gusoma Ijambo ry'Imana
no gusenga, Urukundo, ubumwe, amahoro, ukuri, ubutabera,
kugira impuhwe, gukorera mu mucyo.
2.Pasika
igihe cy'akababaro gashyira ibyiringiroNkuko bimaze kumenyerwa,
Pasika ya buri mwaka ihurirana n'igihe cy'akababaro gakomeye
kakomotse ku bugome bwa jenoside yakorewe abatutsi mu
1994. Uyu mwaka tugiye mu gihe cy'icyunamo ku ncuro ya
17. Kwiyiriza ubusa kwacu kugendane no kwihana no gusaba
imbabazi bivuye ku mutima, gufasha indushyi, gufasha abakene,
kurenganura abarengana.Tubandikiye tubasaba ngo mugumye
gusanga abakozweho na jenoside cyane cyane abacitse ku
icumu. Mubane nabo mu rukundo mubarema agatima, mubategera
amatwi mu rukundo, mubatera inkunga aho bakeneye impuhwe
zanyu hose no kubafasha kugira ibyiringiro byo kubaho.
Ikiruta byose tubasabye gukomera, gukomeza abandi no kugira
ibyiringiro byo kubaho n'ubugingo bushya bushingiye ku
ubuzima bubonerwa muri Yesu Krisito wazutse.
2.Inzira
y'ubwiyungeIntambwe imaze guterwa mu kubaka ubwiyunge
n'ubumwe bw'abanyarwanda ni ndende. Twashubije amaso inyuma
dushima abakirisito n'abanyarwanda muri rusange bahagurukiye
ibikorwa by'ubwiyunge, gufatanya n'iterambere kugira ngo
bubake igihugu nyuma ya Jenoside y'1994. Ikibabaje ariko
n'uko hakiri bamwe bagifite ibisigisigi by'ingengabitekerezo
za jenoside, ibiba imbuto mbi mu mitima y'abantu cyane
cyane urubyiruko. Kugira ngo itorero rigumye kuba umurunga
w'ubumwe n'urukundo mu mibereho y'Abanyarwanda, turabingingira
kwemera guhindurwa n'Ijambo ry'Imana mu bwenge bwanyu,
mu mitekerereze no mu mikorere.
4. Guhagurukira kurwanya ubukene twishakamo ubushobozi
Ubukene ni kimwe mu bihanda birimo bimunga ubuzima bw'abanyarwanda.
Turasaba abakrisito bose gushishikarira umurimo kugira
ngo abagize imiryango yacu barusheho kugira ubuzima bwiza.
Turararikira abo duhuriye ku umurimo wo kuyobora ubwoko
bw'Imana, gukoresha impano zabo n'iz'abakrisito, baba
umusemburo w'iterambere mu itorero no mu gihugu.
5.Twisabire
dusabira n'abandi muri iki gihe cy'igisibo cya Pasika
n'icyunamo. Twifatanyije kandi dusengera imiryango y'abakomeje
guhungabanywa n'ibiza n'intambara muri Afurika n'ahandi
ku isi: muri Côte d'Ivoire, Sudan, Somaliya, Yapani,
na bimwe mu bihugu by'Abarabu.
Gusoza
ubu butumwa, turabasaba nk'uko ijambo ry'Imana ritubwira
mu Befeso 6.24 kwitwaza intwaro zose z'Imana kugira ngo
duhagarare nk'abakrisito bazima kandi dukomeze kubaka
ubwami bwa Krisito wazutse mu Rwanda rwacu ndetse no ku
Isi yose.
Abayobozi
babagezaho ubu butumwa bahagarariye amatorero n'imiryango
ikurikira ihujwe n'Inama y'Abaprotesitanti mu Rwanda: