|
Inama
y'abaprorestanti mu Rwanda yongeye gutegurira amahugurwa
abigisha abana mu ishuri ry'icyumweru. Ayo mahugurwa yabereye
i Kigali ku wa 23-26/09/2010, yahuje abantu 33 baturutse
mu matorero yose agize CPR.
Ibyizweho
: Ishingiro ry'ivugabutumwa mu bana n'akamaro karyo, ibyo
uwigisha
abana agomba kuba yujuje n'imyigishirize y'abana b'ishuri
ry'icyumweru, imiterere y'umwana, uburere n'uburezi bushingiye
ku ndangagaciro, uko hategurwa Noheli y'abana amatorero
agize CPR afatanyije.
Ishuri
ry'icyumweru ry'abana ni imwe mu nkingi zikomeye ivugabutumwa
mu matorero rigomba kwitaho. Kugirango iryo vugabutumwa
mu bana rikorwe neza, ni ngombwa ko dukomeza gushaka no
guhugura abarimu b'ishuri ry'icyumweru ry'abana no gutegura
imfashanyigisho abarimu bakwifashisha, gushishikariza ababyeyi
gutoza abana ubukristo.
Insanganyamatsiko
y'imiterere y'umwana yibanze ku gaciro umwana afite mu muryango,
mu Itorero no mu gihugu muri rusange. Abahuguwe bigishijwe
ibyiciro bitandukanye: (imyaka 3- 6, 7-9, 10-12 ) by'imikurire
y'umwana n'uburyo bakwiriye kumutega amatwi no guhitiramo
abana inyigisho zijyanye n'ibyiciro byabo
Insanganyamatsiko
yerekeranye n'uburere n'uburezi bushingiye ku ndangagaciro
yibanze ku kamaro kazo n'uburyo bwo kuzihererekanya mu buzima
bwacu. Nyuma yo gusesengura indangagaciro no kugaragaza
uruhare rwazo cyane cyane mu burezi, muri iyi nsaganyamatsiko,
hagaragajwe ku buryo bw'umwihariko indangagaciro z'umuco
nyarwanda, iz'abaporotesitanti n'iza gikirisito. Uburezi
budafite indangagaciro ntibushobora kuramba kandi buba bubuze
ireme.
Abaje
mu mahugurwa bishimiye ingingo zizweho, uburyo bwakoreshejwe
mu guhugura, abahuguye basobanukiwe ibyo bigisha, kubahana
kw'abahugura n'abahugurwa, gukoresha neza igihe n'ubusabane
bagiranye no guhabwa imyemezabumenyi.
Berekanye
icyakorwa kugirango umurimo w'ivugabutumwa mu bana utere
imbere
Guhugura kenshi abarimu b'abo bana, guhugura abashumba b'amaparuwase
uwo murimo bakawugira uwabo na bo kandi bakawinjiramo, gushyira
ishuri ry'icyumweru mu itegenyabikorwa rya paruwase, guhugura
abarimu ku buryo bashobora guhugura abandi, gutegura amarushanwa
hagati y'amatorero atandukanye mu rwego rw'ishuri ry'icyumweru,
gushaka abigisha b'abana babihugukiwemo bafite ubumenyi
buhagije
Uko
Noheli y'abana yategurwa mu matorero aturanye ari muri CPR
hakorwa ibi bikurikira: Kubimenyesha abashumba ko hagiye
gutangizwa icyo gikorwa mu rwego rwa CPR, kugira inama z'abigisha
b'ishuri ry'icyumweru, gutegura ibizakenerwa n'aho bizabera
Ibikorwa: Amarushanwa ku nsanganyamatsiko zinyuranye (indirimbo,
imivugo, gushushanya n'indi mikino inyuranye, guteganya
ibihembo ku batsinze amarushanwa, - gushishikariza ababyeyi
kubyitabira.
Gutegura
amahugurwa y'abapasiteri yakwibanda kuri ibi bikurikira:
Uburenganzira bw'umwana, imiterere n'imikurire y'abana,
akamaro k'ishuri ry'icyumweru mu mukurire y'itorero, indangagaciro
z'umukristo, gutegura ibiterane by'abana, gushaka ibikoresho
by'abana b'ishuri ry'icyumweru, kwita ku barimu b'ishuri
ry'icyumweru ry'abana.
Ibyo
kuzirikana
Mu gusoza amahugurwa, Dr Tharcisse Gatwa, Umunyamabanga
Mukuru w'Inama y'Abaprotestanti mu Rwanda, yagaragaje ibigomba
kwitabwaho mu gihe kiri imbere:
Kubaka ubushobozi bw'abayobozi n'abarimu kugirango bubake
uwo murimo w'uburezi bw'abo bana muri buri torero, kubaka
ubushobozi bw'abana, 1Jean 3:7, gushyiraho ishyirahamwe
ry'amashuri y'icyumweru, gukora ubushakashatsi muri buri
torero kugirango hamenyekane ibyagezweho n'imbogamizi muri
ayo mashuri hagamijwe gutegura ingamba z'iterambere ryayo,
gutegura amahugurwa muri buri torero CPR ikajya ijya kubunganira,
gukomeza kwandika imfashanyigisho.
Yarangije yibutsa Ijambo ry'Imana riboneka mu Gutegeka kwa
kabiri 4: 9 " Wirinde gusa, ugire umwete wo kurinda
umutima wawe, we kwibagirwa iby'amaso yawe yiboneye, bye
kuva mu mutima wawe iminsi yose ukiriho, ahubwo ubimenyeshe
abana bawe n'abuzukuru bawe."
|